Forum Page at Umuco Nyarwanda

Forum

Insiga Migani Nyarw...
 
Notifications
Clear all

Insiga Migani Nyarwanda

2 Posts
1 Users
0 Reactions
27 Views
Posts: 13
Admin
Topic starter
(@centreforelites)
Member
Joined: 10 months ago

Insiga Migani Nyarwanda ni inkomoko y'imigani y'imigenurano. Imigani myinshi mu kinyarwanda yagiye ikomoka ku bantu b'ibirangirire, abakoraga ibintu bidasanzwe cyangwa se inyamaswa, nk'impyisi (Hiene cg Hyna) na Bakame(Lievre/ Hare). 

Akenshi aba bantu cyangwa inyamaswa barangwagaho n'imyitwarire idasanzwe maze ibyo bakoze bigahinduka indahiro gutyo. Urugero rusanzwe ni: Yaje nk'iya Gatera. Bituruka ku nkuru y'umugabo wari waratwawe n'irari ry'igitsina, birangira asambanyije umugore na nyirabukwe ku gahato. Ubwo bati" Ziragwira, iya Gatera yo ni injyanamuntu!" ubwo rero kuva ubwo uhurudutse wese agahitana ibyo asanze bati yaje nk'iya Gatera.

Duhe ibitekerezo nk'iki dusangize abandi uburyohe bw'umuco nyarwanda.

1 Reply
Posts: 13
Admin
Topic starter
(@centreforelites)
Member
Joined: 10 months ago

"Yaje nk'Iya Gatera" ni umugani w'ikinyarwanda uvuga ibintu bibaho byihuse kandi bitunguranye, cyane cyane mu buryo butunguranye kandi budasanzwe. Umuganura "Yaje nk'iya Gatera" uvuze ikintu cyabaye mu buryo bwo gutungurana, nk'uko bivugwa ko Gatera yaje mu buryo butunguranye kandi bwihuse.

Uyu mugani ukunze no gukoreshwa iyo havugwa ibintu byatunguranye cyangwa byihuse cyane bikaba bitandukanye n'ibisanzwe. Ni uburyo bwo kugaragaza ko ikintu cyabaye kidateguwe cyangwa kidashoboka mu buryo busanzwe.

Reply
Share:

The Forum Page is where you can learn and teach about Umuco Nyarwanda or Rwandan culture and traditions for the past and present.

Scroll to Top