Nyirarumaga yari umusingakazi w’ingoboka wa Ruganzu Ndoli, umwamikazi w’ingoboka y’Abasinga bo mu ngabo z’Inyaruguru. Yari umugabekazi ku gihe cya Ruganzu II Ndoli. Amateka ya Nyirarumaga amugaragaza nk’uwabaye umunyabigwi kubera ubwenge n’ubushobozi bwe bwihariye, cyane cyane mu busizi n’amateka y’ibwami bw’u Rwanda.

Incamake y’Amateka ya Nyirarumaga n’Inkomoko Ye
- Izina rye: Nyirarumaga, riva ku rurimi rw’Igihima rwo muri Ankole yo mu Buganda, ariko icyo risobanuye ntikiramenyekana neza.
- Akomoka: Nyirarumaga yari Umusingakazi wo mu Basinga b’i Gihogwe ku ibanga ry’Iburasirazuba bw’Umusozi wa Jali, hafi ya Gatsata na Karuruma.
- Ababyeyi be: Se na Nyina bari Abasinga b’i Kiruri muri Nyaruguru, bakomoka ku musizi witwaga Nzabonariba.
- Ingabo z’Inyaruguru: Nyirarumaga akomoka mu muryango w’Abasinga bo mu ngabo z’Inyaruguru, umutwe w’ingabo waremwe n’umwami Yuhi Gahima mu 1444.
- Umugabekazi: Nyirarumaga yatorewe kuba umugabekazi w’ingoboka wa Ruganzu Ndoli, asimbura Nyiraruganzu I wari Umusingakazi.
- Izina Abasinga: Abanyamateka bavuga ko izina “Abasinga” risonanura “Abatsinzi” mu Igihima.
- Amateka: Abasinga bari ba mbere mu kurema igihugu gikomeye cy’u Rwanda, nyuma baza gusimburwa n’Abanyiginya.
- Igisekuru: Nyirarumaga wa Gahuriro ka Segacece, wa Mpogazi, wa Gashegu, ka Kayumbu, wa Gahuriro, ka Nyemazi, ya Rugenda, rwa Kimezamiryango, cya Jeni rya Rurenge umwami wa nyuma w’ingoma y’Abasinga.
Ibi byerekana ko Nyirarumaga yari umuntu w’ingenzi mu mateka y’u Rwanda, akomoka mu muryango w’Abasinga bafite ubukungu n’ubushobozi bukomeye mu gihugu.
Inkomoko Y’Izina n’Ubwenge Bye
Izina rye “Nyirarumaga” bigaragara ko riva ku rurimi rw’Igihima, uru rukaba ruvugwa muri Ankole yo mu Buganda. Icyo risobanuye ntikiramenyekana neza kugeza ubu, ariko abashakashatsi nka Muzungu banditse ko uwo wagira uburyo agakurikirana imizi y’iryo zina ashobora kumenya byinshi ku byerekeye umuryango we n’ubwoko bwabo.
Ubwenge n’Ubushobozi
Nyirarumaga yari umunyabwenge udasanzwe. Niwe wahimbye imimerere y’ibisigo by’iyandikamateka, akabitoza abasizi b’i bwami. Imvugo y’ubusizi yabagaho mbere y’uko Nyirarumaga avuka, ariko ibyo bisigo byitwaga Ibinyeto bikagira imikarago micye kandi bikanavuga amateka y’ingoma y’umwami umwe gusa.
Nyirarumaga yakoze impinduka zikomeye mu busizi rero aho yahimbye igisigo yise Impakanizi, gikubiyemo amateka y’ingoma z’abami benshi uko zikurikirana. Ubu buryo bushya bw’ubusizi bwatangaje benshi kandi bwatumye amateka y’ubwami arushaho gusigasirwa neza.
Ubusizi bwa Nyirarumaga
Ubusizi bwa Nyirarumaga bwagize uruhare runini mu gukomeza umurage w’ingoma z’ubwami. Yatoje abasizi bo mu bwami uburyo bwo kwandika amateka mu buryo bw’igisigo, aho amateka y’ingoma n’ibikorwa byayo byarushijeho gusigasirwa no kubika. Ibi byatumye abanyamateka b’u Rwanda bagira isoko ikomeye y’amakuru y’ibihe bya kera.
Nyirarumaga yamenyekanye cyane kubera ubushobozi bwe mu gusigasira amateka y’ubwami. Ibisigo bye byakomeje kuvugwa no mu bihe bya none, aho bikoreshwa nk’inkingi y’amateka n’umuco w’u Rwanda. Yakoze akazi gakomeye mu gukusanya amakuru no kuyashyira mu buryo bwa gisigo kugira ngo asigasirwe n’abazaza.
Nk’uko Alexis Kagame yabigaragaje mu gitabo cye, Nyirarumaga yari umugabekazi mushya w’ubuhanga udasanzwe, akaba atari akeneye kwishingikiriza ku butwari bw’umwami yari abereye umugabekazi. Ni we wahimbye uburyo bushya bw’iyandikamateka mu busizi, akabyigisha abasizi b’i bwami.
Imvugo y’ubusizi yariho mbere y’igihe cya Nyirarumaga, ariko ibisigo byahoze byitwa Ibinyeto byari bigizwe n’imikarago micye kandi bivuga amateka y’ingoma y’umwami umwe gusa. Nyirarumaga yaje guhanga igisigo yise Impakanizi, gikubiyemo amateka y’ingoma z’abami benshi, uko zikurikirana. Icyo gisigo cyari kigizwe n’imikarago itandukanye, buri mikarago ikavuga amateka y’ingoma y’umwami umwe, igatandukanywa n’umukarago witwa Impakanizi.
Ubu buryo bushya bwo kwandika amateka bwafashije mu kwandika urutonde rw’amateka y’u Rwanda yose. Kuva icyo gihe, abasizi b’i Bwami bakurikije urugero rw’ibisigo by’Impakanizi. Nyirarumaga yashinze inteko y’abasizi b’i Bwami, ikomeza uwo mwuga wo kwandika amateka y’igihugu no kuyigisha abana babo kugira ngo ubusizi bwe buzabe uruhererekane n’amateka y’igihugu atazibagirana nk’uko byari byarabaye mu gihe cy’abami b’Umushumi.
Padiri Muzungu avuga ko ubwo Nyirarumaga yagirwa umugabekazi w’ingoboka yari asanzwe ari umwe mu bakobwa b’i Bwami ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare, se wa Ruganzu Ndoli. Nyuma yo kuba umugabekazi, yabigishije ab’i Bwami ubusizi bwe, batangira kubika amateka y’u Rwanda binyuze mu gisigo.
Kuva icyo gihe, amateka y’u Rwanda ntiyongeye kwibagirana nk’uko byari bimeze mbere mu gihe cy’abami b’Umushumi. Umutware w’abasizi wa mbere wakurikije ubusizi bwa Nyirarumaga yitwaga Muguta, akaba yari Umunyiginya. Uwabaye uwa nyuma ku rutonde rw’abasizi b’i Bwami yabaye Karera ka Bamenya wo mu Basinga b’Abenenyamurorwa.
Ibisigo bya Nyirarumaga bisigaye nubwo nabyo bituzuye ni: “UMUNSI AMEZA IMIRYANGO YOSE” na “AHO ISHOKEYE INSHOTSI YA GITARAMA”
Amateka y’ingoma
Imvugo y’ubusizi yabagaho na mbere ya Nyirarumaga, ariko yari ifite imikarago micye kandi ikavuga amateka y’ingoma y’umwami umwe gusa. Nyirarumaga yakoze impinduka zidasanzwe aho yatumye ibisigo bivuga amateka y’ingoma z’abami benshi bakurikiranye. Ibi byatumye amateka y’ubwami bw’u Rwanda arushaho kuba afatika kandi agira aho ashingira hihariye.
Izina ry’Abasinga
Izina “Nyirarumaga” rikomoka ku rurimi rw’Igihima, ruzwi cyane muri Ankole yo mu Buganda. Icyo risobanuye ntikiramenyekana neza, ariko abashakashatsi bavuga ko kugera ku nkomoko y’iryo zina bishobora gutanga amakuru menshi ku byerekeye umuryango wa Nyirarumaga n’igihe yavukiye.
Umusozo
Ibwami habaga abantu bo mu nzego zitandukanye bafite imirimo itandukanye. Habagamo abatware b’umwami, bamwe bakaba abatware b’ingabo, abandi bakaba abatware b’umukenke, n’abandi bakaba abatware b’ubutaka. Hari kandi imitwe y’intore ihora isimburana ibwami igahamiriza no kuryoshya ibitaramo.
Padiri Bernardin Muzungu yanditse ko hari icyiciro cy’abagore bashinzwe gushagara umugabekazi no gukesha urugwiro mu ngoro y’umwami. Muribo harimo abahimba ibisigo bakomoka mu miryango y’abasizi. Abamenyekanye cyane muri bo ni Nyirarumaga na Nyirankuge, bombi bakaba Abasinga bo kwa Jeni rya Rurenge.
Padiri Muzungu avuga ko Nyirarumaga ashobora kuba yarageze ibwami ahasanga abandi basizi bavuka mu muryango we w’Abasinga. Nyuma ye, habonetse abandi basizi bamenyekanye nka Bagorozi.
Nyirarumaga yatoranyijwe kuba umugabekazi w’ingoboka kubera ko yari yarabonye amahano yabaye ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare ubwo Abanyabungo bigaruriraga u Rwanda imyaka 11. Muri icyo gihe, Nyirarumaga yari umwe mu bari bategeje ko Ruganzu Ndoli agaruka mu Rwanda.
Mu gisigo cye yise “Aho Ishoke Inshotsi ya Gitarama,” abigaragazamo.
Muri make, ayo ni amateka y’ubuhanga n’ubupfura bya Nyirarumaga wahimbye abasizi b’u Rwanda, akandika amateka y’iki gihugu mu bisigo. Iyo atabikora, amateka y’abami b’Umushumi ntaba azwi kuko abamubanjirije batagize igitekerezo cyo kuyabika mu mvugo y’ibisigo.
Padiri Muzungu avuga ko ingoma ya Ruganzu Ndoli n’umugabekazi we Nyirarumaga yagiriye u Rwanda akamaro k’ikirenga. Yasanze u Rwanda ruri mu mage y’abanyamahanga barwigaruriye imyaka 11 hamwe n’amacakubiri y’abana b’umwami bari baranze kuyoboka uwarurazwe.
Icumu rya Ruganzu ryahoraga ritukuye kuko ari ryo ryanesheje ayo magomerane kandi rikungura u Rwanda, rikaruha ubwisungane mu mipaka yarwo y’iki gihe.
Amaherezo ya Nyirarumaga ntabwo azwi neza, gusa birakekwa ko yapfuye urupfu rusanzwe i bwami nyuma yo gutanga k’umwami Ruganzu.
Discover more from Umuco Nyarwanda
Subscribe to get the latest posts sent to your email.