Nyirarunyonga, yari muntu ki?

Nyirarunyonga yari umugore w’umusingakazi w’igishegabo wari atuye ku Rugarika rwa Kigese na Mbirizi muri Rukoma, ahahoze hitwa igitarama (Amajyepfo). Ubu ni mu Karere ka Kamonyi, ahagana mu Ngoma ya Yuhi Gahindiro mu mwaka w’i 1700. Yari umupfakazi ariko afite abakwe n’abakazana. Nyirarunyonga ntiyigeze abura igisubizo ku kibazo cyose yabazwaga, kandi yasaga n’udasanzwe ugereranyije n’abandi bagore bo mu gihe cye.

Amateka ya Nyirarunyonga
Nyirarunyonga Mwakunze muri Benshi Nguyu

Imbogo n’Abagabo

Ubwo abahigi bari babyukije imbogo i Kigese mu nkuka ya Nyabarongo igeze mu Kadasaya ka Ngoma, abagore baje kuyireba batangarira ukuntu ari inyamaswa nini, banatangira kugira impungenge z’abagabo babo bari bayikurikiye. Ariko Nyirarunyonga ntiyaterwaga ubwoba n’imbogo; we yabonaga inyama kubera ko yayirukanywe n’abagabo b’ibigwi. Niko kubwira abo bagore ati: “Nimujyende mwanike amasaka musye, mu bone icyo muri burishe inyama. Burya mubana n’abagabo mutabazi!” Aha niho wa mugani waturutse ngo “agakurikiwe n’abagabo…”.

Udutendo twa Nyirarunyonga

Nyirarunyonga azwiho ututendo twinshi twatumye yitwa “Shuga Mami wa mbere”. Yakundaga gusambana n’abahungu bakiri bato, maze ubwo abagore bagenzi be baje kumunegura impamvu asambana n’abana abyaye, abasubiza ati: “Nta mupfakazi ugaya imboro.” Nyirarunyonga kandi yaje kwadukana ingeso yo gusambana n’abakwe be. Aha naho abagore bagenzi be baje kumubaza impamvu ashaka gusenyera abakobwa be, na none abasubiza ko ibyo akora n’abakwe be atari ugusambana, ati: “Burya mba mbatina.”

Umushumba n’Inkoni

Umunsi umwe, umushumba yaje kumuragirira igisigati, Nawe amubonye afata inkoni ye ajya kumukubita. Wa mushumba abonye uburakari azanye, yahise yibuka ibyo Nyirarunyonga akunda niko kwiryamisha agaramye, inkoresho ye ayitunga hejuru. Nyirarunyonga abonye uko yankoresho ishinze ireba hejuru, uburakari bwe bwahise bushira, arivugisha ati: “Bamwe bansakuriza n’iyi nayo nitoraguriye hari urubanza rwayo?” Ubwo yarekuye inkanda ye arayiyorosa aryama hejuru ya yankoresho, uburakari bwe bushirira aho.

Abantu Nyirarunyonga yemeraga

Mu bantu Nyirarunyonga yemeraga ni babiri gusa: uwamwogoshaga n’uwamurongoraga. Naho ibindi nko gukama inka, kumwengera ibitoki, no kumusanira urugo byo yabihaga agaciro gake, yemeraga ko na we bibaye ngombwa yabyikorera. Ariko iyo mirimo yabonaga ko ikomeye, abayikoraga yabakuriraga ingofero.


Discover more from Umuco Nyarwanda

Subscribe to get the latest posts sent to your email.

Leave a Reply

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Scroll to Top

Discover more from Umuco Nyarwanda

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading