Amateka ya Nyirarunyonga
Nyirarunyonga yari umugore w’umusingakazi w’igishegabo mu mateka y’u Rwanda wari atuye ku Rugarika rwa Kigese na Mbirizi muri Rukoma, ahahoze hitwa igitarama (Amajyepfo). Ubu ni mu Karere ka Kamonyi, ahagana mu Ngoma ya Yuhi Gahindiro mu mwaka w’i 1700. Yari umupfakazi ariko afite abakwe n’abakazana. Nyirarunyonga ntiyigeze abura igisubizo ku kibazo cyose yabazwaga, kandi yasaga n’udasanzwe ugereranyije n’abandi bagore bo mu gihe cye.
Ubwo abahigi bari babyukije imbogo i Kigese mu nkuka ya Nyabarongo igeze mu Kadasaya ka Ngoma, abagore baje kuyireba batangarira ukuntu ari inyamaswa nini, banatangira kugira impungenge z’abagabo babo bari bayikurikiye. Ariko Nyirarunyonga ntiyaterwaga ubwoba n’imbogo; we yabonaga inyama kubera ko yari yirukanywe n’abagabo b’ibigwi. Niko kubwira abo bagore ati: “Nimujyende mwanike amasaka musye, mu bone icyo muri burishe inyama. Burya mubana n’abagabo mutabazi!” Aha niho wa mugani waturutse ngo “agakurikiwe n’abagabo…”.
Nyirarunyonga azwiho ututendo twinshi twatumye yitwa “Shuga Mami wa mbere”. Yakundaga gusambana n’abahungu bakiri bato, maze ubwo abagore bagenzi be baje kumunegura impamvu asambana n’abana abyaye, abasubiza ati: “Nta mupfakazi ugaya imboro.” Nyirarunyonga kandi yaje kwadukana ingeso yo gusambana n’abakwe be. Aha naho abagore bagenzi be baje kumubaza impamvu ashaka gusenyera abakobwa be, na none abasubiza ko ibyo akora n’abakwe be atari ugusambana, ati: “Burya mba mbatina.”
Umunsi umwe, umushumba yaje kumuragirira igisigati, Nawe amubonye afata inkoni ye ajya kumukubita. Wa mushumba abonye uburakari azanye, yahise yibuka ibyo Nyirarunyonga akunda niko kwiryamisha agaramye, inkoresho ye ayitunga hejuru. Nyirarunyonga abonye uko yankoresho ishinze ireba hejuru, uburakari bwe bwahise bushira, arivugisha ati: “Bamwe bansakuriza n’iyi nayo nitoraguriye hari urubanza rwayo?” Ubwo yarekuye inkanda ye arayiyorosa aryama hejuru ya yankoresho, uburakari bwe bushirira aho.
Mu bantu Nyirarunyonga yemeraga ni babiri gusa: uwamwogoshaga n’uwamurongoraga. Naho ibindi nko gukama inka, kumwengera ibitoki, no kumusanira urugo byo yabihaga agaciro gake, yemeraga ko na we bibaye ngombwa yabyikorera. Ariko iyo mirimo yabonaga ko ikomeye, abayikoraga yabakuriraga ingofero.
Discover Rwanda’s rich historiographical sources through material artefacts, monuments, industries, and oral traditions. This guide…
For centuries, Rwanda’s History faced a significant challenge: the absence of written texts before the…
Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD) represents one of the most profound challenges to the human psyche,…
Transforming a degraded volcanic plot into a sustainable eco‑friendly sanctuary is both feasible and morally…
Ubuhanuzi 7 bwa Nostradamus buhuza n’umwaka wa 2026 busobanura intambara, ibiza, impinduka mu buyobozi n’imyivumbagatanyo…
Explore Nostradamus’s cryptic quatrains and modern interpretations for 2026, uncovering themes of conflict, upheaval, and…