Nyirarunyonga, yari muntu ki?

Nyirarunyonga yari umugore w’umusingakazi w’igishegabo mu mateka y’u Rwanda wari atuye ku Rugarika rwa Kigese na Mbirizi muri Rukoma, ahahoze hitwa igitarama (Amajyepfo). Ubu ni mu Karere ka Kamonyi, ahagana mu Ngoma ya Yuhi Gahindiro mu mwaka w’i 1700. Yari umupfakazi ariko afite abakwe n’abakazana. Nyirarunyonga ntiyigeze abura igisubizo ku kibazo cyose yabazwaga, kandi yasaga n’udasanzwe ugereranyije n’abandi bagore bo mu gihe cye.

Nyirarunyonga Mwakunze muri Benshi Nguyu

Imbogo n’Abagabo

Ubwo abahigi bari babyukije imbogo i Kigese mu nkuka ya Nyabarongo igeze mu Kadasaya ka Ngoma, abagore baje kuyireba batangarira ukuntu ari inyamaswa nini, banatangira kugira impungenge z’abagabo babo bari bayikurikiye. Ariko Nyirarunyonga ntiyaterwaga ubwoba n’imbogo; we yabonaga inyama kubera ko yari yirukanywe n’abagabo b’ibigwi. Niko kubwira abo bagore ati: “Nimujyende mwanike amasaka musye, mu bone icyo muri burishe inyama. Burya mubana n’abagabo mutabazi!” Aha niho wa mugani waturutse ngo “agakurikiwe n’abagabo…”.

Udutendo twa Nyirarunyonga

Nyirarunyonga azwiho ututendo twinshi twatumye yitwa “Shuga Mami wa mbere”. Yakundaga gusambana n’abahungu bakiri bato, maze ubwo abagore bagenzi be baje kumunegura impamvu asambana n’abana abyaye, abasubiza ati: “Nta mupfakazi ugaya imboro.” Nyirarunyonga kandi yaje kwadukana ingeso yo gusambana n’abakwe be. Aha naho abagore bagenzi be baje kumubaza impamvu ashaka gusenyera abakobwa be, na none abasubiza ko ibyo akora n’abakwe be atari ugusambana, ati: “Burya mba mbatina.”

Umushumba n’Inkoni

Umunsi umwe, umushumba yaje kumuragirira igisigati, Nawe amubonye afata inkoni ye ajya kumukubita. Wa mushumba abonye uburakari azanye, yahise yibuka ibyo Nyirarunyonga akunda niko kwiryamisha agaramye, inkoresho ye ayitunga hejuru. Nyirarunyonga abonye uko yankoresho ishinze ireba hejuru, uburakari bwe bwahise bushira, arivugisha ati: “Bamwe bansakuriza n’iyi nayo nitoraguriye hari urubanza rwayo?” Ubwo yarekuye inkanda ye arayiyorosa aryama hejuru ya yankoresho, uburakari bwe bushirira aho.

Abantu Nyirarunyonga yemeraga

Mu bantu Nyirarunyonga yemeraga ni babiri gusa: uwamwogoshaga n’uwamurongoraga. Naho ibindi nko gukama inka, kumwengera ibitoki, no kumusanira urugo byo yabihaga agaciro gake, yemeraga ko na we bibaye ngombwa yabyikorera. Ariko iyo mirimo yabonaga ko ikomeye, abayikoraga yabakuriraga ingofero.

CENTREFORELITES

Recent Posts

Imigani Nyarwanda: Proverbs That Shape Rwandan Thought

For educators, youth, and cultural enthusiasts, exploring Imigani Nyarwanda offers a profound glimpse into Rwanda’s…

6 days ago

Kwiyunga: Traditional Rwandan Conflict Resolution and Reconciliation

Explore Kwiyunga, Rwanda’s indigenous approach to conflict resolution rooted in dialogue, forgiveness, and community healing.…

3 weeks ago

Inkuru Z’Ubukombe: Ancient Rwandan Legends That Still Inspire Today

Step into the world of Inkuru z’Ubukombe—Rwandan legends passed down through generations. This post explores…

1 month ago

The Stomach Structure, Functions and Tips for a Healthy Digestive System

Discover the intricate stomach structure and its essential functions in this informative video. Learn how…

4 months ago

Alice Lakwena: The Spiritual Leader Who Shaped Uganda’s History

Alice Auma Lakwena, often referred to simply as Alice Lakwena, remains one of the most…

4 months ago

Fred Rwigema: A Pioneering Figure in the Fight for Rwanda’s Liberation

Fred Rwigema remains a seminal figure in the history of Rwanda, renowned for his courageous…

4 months ago