Ruganzu II Ndoli: Ku Kirenge cya Ruganzu ni hamwe mu byiza nyaburange Bikurura abacyerarugendo Bikinjiriza u Rwanda Amadevize
Ku Kirenge cya Ruganzu ni kimwe mu hantu nyaburanga hazwi cyane mu Rwanda, hahoze hagaragarira ibikorwa by’ubutwari by’umwami Ruganzu II Ndoli. Aho hantu hashingiye ku ngoma ya Ruganzu havugwa ko ari ho yateze amaboko nk’umutamenwa ndetse agatsinda abanzi. Nk’igihugu gifite amateka akomeye n’ubutwari butarondoreka, ahantu nk’aha hakoze ku mutima abanyarwanda benshi kandi hakomeje gutangaza abashakashatsi n’abaturage.
Amateka: Ruganzu uvugwa ko yasize ikimenyetso muri aka gace ni Ruganzu II Ndoli, bivugwa ko yimye ingoma mu mwaka w’i 1510 aturutse Karagwe ka Bahinda aho yari yarahungishirijwe kwa Nyirasenge Nyabunyana, akaza aje kuvana u Rwanda mu maboko y’abanyamahanga bari bararwigaruriye. Iki kirenge rero cyari kw’ibuye wagereranya n’urusyo, benshi bahamya ko umwami Ruganzu yaje kuharuhukira ari kumwe n’ibisumizi bye cyangwa ingabo ze. Bivugwa ko bari birutse cyane bakananirwa barangiza bakamusaba amazi, nuko Ruganzu afata umwambi afora umuheto arasa ku nkombe imwe havamo isoko y’amazi. Kuva ubwo iyo soko yitwa “Isoko ya Ruganzu”. Aha rero hari ibuye rinini ryariho ikirenge cya Ruganzu aho yakandagiye amano akishushanya ndetse n’ibinono by’imbwa ze.
Iki kirenge cyaje kwimurwa kubera impamvu zo gukora umuhanda Kigali-Akarere ka Musanze, kijyanywa mu nzu ndangamuco mu Akarere ka Huye, i Butare. Nyuma ku bw’ubusabe bwa benshi, iki kimenyetso ndangamateka cyaje kigarurwa mu Akarere ka Rulindo ku Kirenge, aho ubuyobozi bw’akarere bwubatse ikigo ndangamuco kitwa Ikirenga.
Ikigo ndangamuco Ikirenga, kizwi cyane nka “Ikirenga Cultural Center,” cyubatswe mu Akarere ka Rulindo nk’ikigo cyo gusigasira amateka ndetse no kwigisha abahatuye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko ari byiza nk’akarere kubaka ibimenyetso bidasibangana bizibutsa ab’igihe kizaza amateka ya Ruganzu II Ndoli, ivuka rye, uko yimye, uko yafashe ingoma n’uko yatanze. Sibyo gusa, ahubwo iki kigo kigaragaza amateka yaranze n’utundi duce nk’Ubumbogo, Ububeruka, Ubusugi ndetse n’ibindi bihugu byari bigize aho Rulindo iherereye ubu.
Ikirenga kandi habera imyidagaduro itandukanye n’imikino ishingiye ku muco, harimo nk’ubukwe bwa Kinyarwanda, ivuka rya Ruganzu n’iyimikwa ry’ingoma ya Karinga. Sibyo gusa kandi, ahubwo habera n’imurikagurisha ry’imitako nyarwanda.
Ku Kirenge cya Ruganzu, gifite akamaro kanini mu gukurura abakerarugendo mu gihugu cy’u Rwanda, cyane cyane biciye mu kigo cyubatswe mu Akarere ka Rulindo mu gusigasira amateka yahabaye ngo adasibangana. Iyo usuye iki kigo, usanga harubatwe inzu za Kinyarwanda ndetse zirimo bimwe mu bikoresho byakoreshwaga n’abanyarwanda bo hambere mu muco nyarwanda harimo nk’urwuho, uruhimbi, ibyansi, ibisabo, imitozo ndetse n’ibindi byinshi. Ibi byose bigaragaza ukuntu Ruganzu yabaye ingenzi mu gucungura u Rwanda kandi akaba akiri urugero rw’ubutwari.
Aho yatabarijwe, Umwami Ruganzu II Ndoli yari umwami udasanzwe, yimye ingoma u Rwanda rumaze hafi imyaka cumi n’umwe rutagira umwami. Yagize ibigwi byinshi, harimo kuba yarashatse umugore umwe ndetse akabyara umwana umwe w’ikinege, Mutara I Semugeshi. Ruganzu yaje gutabarizwa i Byumba, ahazwi cyane nko mu Akarere ka Gicumbi, amaze kugambanirwa n’ibisumizi bye.
Iki kigo ndangamuco Ikirenga giherereye mu kagari ka Gako, umurenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ni mu birometero makumyabiri na bitanu (25km) uvuye i Kigali. Uru rugendo rw’amateka rurushaho kugaragaza akamaro n’icyubahiro Ruganzu II Ndoli yagize mu mateka y’u Rwanda.
Ku Kirenge cya Ruganzu ni igisobanuro cy’ubutwari n’umurage by’umwami Ruganzu II Ndoli, ndetse igahinduka ishusho y’ubutwari bw’abanyarwanda mu rwego rwo guharanira ubusugire n’iterambere ry’igihugu. Uyu mwami wabaye intangarugero, yagize uruhare runini mu kuganisha igihugu ku byiza no mu guhagarika intambara, bikaba ari ibituma icyo gice cyamamara nk’ahantu h’icyitegererezo ku isura y’igihugu.
Uyu mwanya ukaba ushimangira uburambe, icyubahiro n’agaciro k’igihugu mu rwego rwo kugumana umurage n’ubutwari by’abakurambere, bikaba bituma rugerwa ku ngingo ikomeye mu bucuruzi n’iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda.
Iyi ngingo ikaba ari urugero rw’uko ubukerarugendo bushobora guteza imbere igihugu ndetse no gukomeza umurage w’ubutwari bw’abakurambere.
Ngiyo inkuru y’amateka ya Ruganzu II Ndoli n’uburyo yasize umurage ugaragara ku Kirenge cya Ruganzu.
Psychotherapy's primary function is to empower individuals to take charge of their mental health. Therapists…
Karen Horney (1885–1952) stands as one of the most influential figures in the field of…
This article explores how the developmental stages can be effectively addressed in educational settings, providing…
Kubera uburyo yari azi kurasa ku ntego, indagu za Magayane zatumye abantu benshi bamwiyumvamo ndetse…
Intambara yo Ku Rucunshu, izwi kandi nka Coup ya Rucunshu, yabaye ihirika rya mbere ry’ubutegetsi…
Amateka ya Nyirarumaga amugaragaza nk'uwabaye umunyabigwi kubera ubwenge n'ubushobozi bwe bwihariye, cyane cyane mu busizi…